Ibinyampeke
Ibinyampeke ni ibihingwa bikura mu butaka, bikagira imbuto z’ibinyampeke abantu bakoresha cyane nk’ibiribwa. Ibinyampeke ni intungamubiri y’ingenzi mu mirire y’abantu ku isi yose, kandi akenshi ni byo bigize igice kinini cy’ifunguro ry’abantu mu bihugu byinshi
Ibinyampeke ni ibihingwa bigira imbuto zoroshye cyangwa zikomeye, ziri mu muryango witwa Gramineae cyangwa Poaceae. Zikura zigatanga imbuto zikoreshwa mu kurya, gukora ifu, gukora ibinyobwa cyangwa gukora ibindi bicuruzwa by’inganda.
Akamaro k'Ibinyampeke
a) Mu mirire y’abantu:
Bitanga ingufu nyinshi (carbohydrates)
Bikungahaye ku ntungamubiri z’ibanze nka fibre, vitamini B na protein
Birinda inzara n’imirire mibi
b) Mu bukungu:
Ni igice kinini cy’ibihingwa byoherezwa hanze n’ibyinjiza amafaranga
Bitanga imirimo (kubihinga, kubisarura, kubitunganya no kubicuruza)
c) Mu kubungabunga ubutaka:
Ibimera by’ibinyampeke bifata ubutaka neza, bikarinda isuri
DAP: 1KG/Are
Ikiro kimwe cy’ifumbire mva ruganda ya DAP gishyirwa kuri Are Imwe (metero 10 ku icumi). Ifumbire ishyirwa mu myobo cyangwa mu duferege ukoresheje igipimo cy’agafuniko k’amazi kuri buri mwobo. DAP ikoreshwa mu itera.
UREA: 1KG/Are
Ikiro kimwe cy’ifumbire mva ruganda ya Ure gishyirwa kuri Are Imwe (metero 10 ku 10). Ifumbire ishyirwa mu myobo cyangwa mu duferege ukoresheje igipimo cy’agafuniko k’amazi kuri buri mwobo. DAP ikoreshwa mu ibagara no mu itera.
Mu gihe cy’itera dukoresha Inusu tukayivanga na DAP mu gihe cyo kubagara dukoresha indi nusu
Mu gihe tubagara kujya ku muzenguruko w’igihingwa nka cm 5 uvuye ku gihingwa hanyuma tugacukura umuzenguruko cm 5 tukazishyiramo ifumbire ku gira ngo Igihingwa kizabashe kuyikoresha